Ikigori Imiyoboro | Navigation menuIkigori : Ingirakamaro mu bitunga umubiri
IbigoriIbimeraUbuhinzi
kilatinicyongerezagifaransaikimeraikiribwakalisiyumuPotasiyumumanyeziyumusodiyumufosiforiAfurikaBurayi
Ikigori
Jump to navigation
Jump to search
Ikigori (ubuke: Ibigori ; izina ry’ubumenyi mu kilatini Zea mays ; izina mu cyongereza: Maize cyangwa Corn ; izina mu gifaransa: Maïs ) ni ikimera n’ikiribwa.
Abahinzi bo mu murenge wa Gashali ho mu Karere ka Karongi mu ntara y’iburengerazuba, bararira ayo kwarika kubera ko imbuto y’indobanure y’ibigori bateye mbere itabashije kuva mu butaka kubera imvura yabaye nkeya muri ako gace ko mu cyahoze ari Superefegitura ya Birambo.
Twibutse ko intungamubiri ziri mu bigori ubariye ku magarama 100 ari izi zikurikira : amazi angana na garama 10,3. Garama 362 za kalisiyumu, Karoli muri garama 100 zingana na 8,1. Harimo kandi amagarama 76,9 by’ibinyasukari, gararama 3,6 bya Lipide, gr 6,16 bya Vitamine A, 0,385 bya vitamine B1 NA Miligarama 0,201 za B2, miligarama 3,632 za vitamine B3 na PP, Miligarama 241 za acide gras, miligarama 304 z’umunyu ngugu na7,3 gr za Fibre, 6gr z’umunyu ngugu wa Feri, 3,5garama za Potasiyumu, 2,87 garama za manyeziyumu, 127gr za sodiyumu na 35garama za fosifori.
Ikigori ni kimwe mu binyampeke bigaragara mu ifunguro ry’ibanze rya hafi kandi rifatiye runini umubiri w’umuntu. Nk’uko urubuga rwa interineti Doctissimo.fr rubivuga, ngo icyo kiribwa kigirira akamaro gakomeye umubiri w’umuntu, kuko gikungahaye ku bitera imbaraga byinshi n’ibyubaka umubiri biringaniye. Inzobere mu mbonezamirire zo mu kigo cya Mississippi zivuga ko icyo gihingwa gikize cyane kuri “Amido”ndetse kikaba gifite inkomoko muri Korombiya aho abaturage baho ba kera bagifataga nk’ikiribwa cy’ibanze.
Icyo kiribwa cyaje gukwirakwira muri Afurika, i Burayi n’ahandi, kikaba cyarafashe umwanya ukomeye mu binyampeke byahingwaga icyo gihe nk’ingano ndetse n’uburo aho ibyo binyampeke byavagamo ibintu byinshi bitandukanye nk’igikoma, ubugali n’ibindi. Kurya cyane icyo kinyampeke udakuraho ariko ngo si byiza kuko bishobora gutera indwara ya “Pelle-agra” ni ukuvuga indwara y’uruhu iterwa no kubura Vitamine PP. Ibyo ariko ngo bikaba biterwa n’ubutamenya bushingiye ku buryo icyo kinyampeke cyakagombye gukoreshwa. Ubundi ifu y’icyo kinyampeke ngo ikennye kuri proteyine za ngombwa umubiri ukeneye ariko ushobora kuba wazikura mu bindi biribwa ndetse bitanahenze bityo ibyo bikaba byaherekeza ifunguro ryiganjemo ibigori. Ariko kandi bitewe n’ikoranabuhanga rimaze gutera imbere igihingwa cy’ibigori ngo gisigaye kivangwa n’ibindi biribwa bityo ngo bigatanga indyo nziza kandi ikize ku ntungamubiri zose.
Icyo gihe ikigori kiribwa gitetse, cyangwa bakifashisha ifarini yacyo aho bakoramo amoko menshi anyuranye y’ibiribwa rimwe na rimwe babanje kubicisha mu mavuta. Ikindi kandi hashobora kwifashishwa ifu igashyirwa hejuru y’inyama maze ukabishyira mu mavuta nk’uko biri mu muco gakondo w’Abanyamerika bafite inkomoko mu Buhinde.
Imiyoboro |
- Ikigori : Ingirakamaro mu bitunga umubiri
Categories:
- Ibigori
- Ibimera
- Ubuhinzi
(RLQ=window.RLQ||[]).push(function()mw.config.set("wgPageParseReport":"limitreport":"cputime":"0.020","walltime":"0.036","ppvisitednodes":"value":21,"limit":1000000,"ppgeneratednodes":"value":0,"limit":1500000,"postexpandincludesize":"value":0,"limit":2097152,"templateargumentsize":"value":0,"limit":2097152,"expansiondepth":"value":2,"limit":40,"expensivefunctioncount":"value":0,"limit":500,"unstrip-depth":"value":0,"limit":20,"unstrip-size":"value":0,"limit":5000000,"entityaccesscount":"value":0,"limit":400,"timingprofile":["100.00% 0.000 1 -total"],"cachereport":"origin":"mw1271","timestamp":"20190711223951","ttl":2592000,"transientcontent":false););"@context":"https://schema.org","@type":"Article","name":"Ikigori","url":"https://rw.wikipedia.org/wiki/Ikigori","sameAs":"http://www.wikidata.org/entity/Q11575","mainEntity":"http://www.wikidata.org/entity/Q11575","author":"@type":"Organization","name":"Contributors to Wikimedia projects","publisher":"@type":"Organization","name":"Wikimedia Foundation, Inc.","logo":"@type":"ImageObject","url":"https://www.wikimedia.org/static/images/wmf-hor-googpub.png","datePublished":"2010-12-25T11:06:09Z","dateModified":"2016-10-01T18:38:19Z","image":"https://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/e/e3/Zea_mays_-_K%C3%B6hler%E2%80%93s_Medizinal-Pflanzen-283.jpg"(RLQ=window.RLQ||[]).push(function()mw.config.set("wgBackendResponseTime":127,"wgHostname":"mw1323"););